Dutanga services zo gukora websites na email za business, gukora graphic design, ndetse no kwiga uko bakora website bidasabye coding skills
Iyi ni service yo gukora websites na email za business z'amoko atandukanye
Iyi ni service yo kwandika no gushushanya inyandiko, ibyapa n'ibirango bya business
Iyi ni service yo kwigisha amasomo ajyanye no gukora websites za business
Ubudasa mu gukoresha ikoranabuhanga
Services zacu zishingiye ku bumenyi bugezweho ku isoko, bufasha abakiriya kugera ku ntego zabo z'ubucuruzi mu buryo bwihuse.
Services zihuse zijyanye n'umwihariko wa buri mukiriya
Icyo dushyira imbere ni uguhaza ibyifuzo bya buri mukiriya tubonye. Twishimira guhora twumvira abakiriya n’ibyifuzo byabo kugira ngo tubashe kubagenera services zihariye.
Icyizere n'ubuziranenge
Dukurikirana ubuziranenge bwa services tugeza ku bakiriya kandi tukazirikana umutekano w'amakuru yabo kuri internet ndetse tukabagenera ubufasha bukomeza na nyuma yo kubaha service.
Ubunyamwuga mu kazi
Turi team y’inzobere mu bice bitandukanye by'ikoranabuhanga, dufatanya mu gutunganya no gutanga services nziza kandi zihuse. Ibi bituma abakiriya bacu babona ibisubizo byihuse, bifatika kandi bifite ireme rihoraho.
Muri iki gihe, website ni ikintu cy'ingenzi cyane mu bijyanye no kumenyekanisha no guteza imbere business yawe. Ifasha ubucuruzi bwawe kumenyekana ku bakiriya aho bari hose bakakubona muri phones zabo, ndetse ukanagaragara ku isoko ryagutse kuri internet. Abakiriya bawe bashobora kubona serivisi zawe mu buryo bworoshye, bakakumenya ndetse bakanagura ibicuruzwa cyangwa services zawe binyuze kuri website, bityo bikagufasha kongera inyungu.
Oya, ntibizakubuza. Turi hano kugira ngo ngufashe mu buryo bworoshye. Turabangutse mu gukora website ijyanye n’ibyo ushaka, ndetse tukakwereka uko uyikoresha neza kugira ngo ugere ku ntego zawe. Ushobora no guhitamo ko twakwigisha gukora website yawe ku rwego rw'umuntu utabimenyereye, tukabikora. Kanda hano urebe services zo gukora websites
Yego, tugukorera website yawe neza mu buryo ifunguka kandi ikagaragara ku bikoresho byose, yaba kuri computer, phone, cyangwa tablet. Ibi bivuze ko abakiriya bawe bashobora kugera kuri website yawe igihe cyose bifuza, bakayikoresha kuri phones zabo nta nkomyi, bikabafasha kubona ibyo ubaha aho bari hose. Kanda hano urebe uko ngukorera website
Uretse gukora websites, dutanga services zo gukora email za business, kwandika no gushushanya inyandiko n'ibirango by'ubucuruzi, harimo gukora logo za business, cover photos, banners, ibyapa byo kwamamaza, kwandika amabaruwa ya business, CV, inyandiko zo kwamamaza ibicuruzwa ku mbuga nkoranyambaga, business plans n'ibindi. Izi services zigamije gufasha business zitandukanye kubona isura nziza no gukorana neza n’abakiriya bazo online. Kanda hano urebe services zo kwandika no gushushanya
Yego, dufite gahunda y'amasomo yihariye (one-on-one coaching) yo kwigisha gukora websites ukoresheje WordPress na Google Sites. Muri aya masomo, tukwereka intambwe ku yindi kuva ku ntangiriro kugeza ku rwego rwo gukora website y’umwuga ushobora kwifashisha mu bikorwa byawe cyangwa ugacuruza iyo service ku bandi. Aya masomo ni ayawe niba ufite amatsiko yo kumenya uko bakora website kandi ukaba utazi coding na programming languages. Wari uzi ko udasabwa kuba uzi kwandika code za mudasobwa cyangwa programming languages kugira ngo wikorere website? Tuzakwigisha gukoresha ikoranabuhanga rya drag-and-drop ridakenera kwandika code habe na gato mu gukora website yawe. Kanda hano urebe amasomo